Usa african Singers, baba muri Amerika basohoye indirimbo nshya zifasha abakristu gusenga



Itsinda ry’abaririmbyi Gatolika baba mu mahanga cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashyize hanze indirimbo nshya zigamije gufasha abakristu gusenga no gukomeza ukwemera kwabo.

Iri tsinda rigizwe ahanini n’urubyiruko rukomoka mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, cyane cyane impunzi zavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abo baririmbyi bavuga ko bumvise ko ari ngombwa kwishyira hamwe bagakora umuryango w’abaririmbyi ufasha abakristu gusenga binyuze mu ndirimbo.

Intego yo guhuza abaririmbyi mu mahanga

Abagize iri tsinda bavuga ko impamvu nyamukuru yo kwishyira hamwe ari uguhuza ibitekerezo nk’urubyiruko rw’abaririmbyi Gatolika, kugira ngo bashobore gutanga ubutumwa bwiza bufasha abakristu kwegera Imana.

Bavuga ko akenshi abantu baba mu mahanga bagira imbogamizi mu kubona uburyo bwo gusenga mu buryo bamenyereye cyangwa muri gahunda ya Kiliziya, bityo bakabona ko ubutumwa bw’indirimbo bushobora gufasha abakristu benshi gusenga no gukomeza ukwemera kwabo.

Reba indirimbo yabo hano



Indirimbo ebyiri zashyizwe hanze

Muri uwo mushinga wabo wa mbere, iri tsinda ryasohoye indirimbo ebyiri:

  • “Tuje mu ngoro yawe”

  • “Nitalinda kweli Imani yangu”

Izi ndirimbo ziri mu murongo w’indirimbo zo gusingiza Imana no gufasha abakristu kwinjira mu isengesho.

Mu gutunganya uyu mushinga w’indirimbo, iri tsinda ryafashijwe n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu muziki.

  • Emmy Pro Media yafashije cyane mu gutunganya no kunoza umuziki.

  • Louizon Pro, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashije mu gufata amajwi.

  • Director Ghadi we yakoze amashusho y’izi ndirimbo ku buryo bugezweho kandi bushobora gutuma ubutumwa bugera ku bantu benshi.

Ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka

Abagize iri tsinda bavuga ko bafite gahunda yo gukora ibikorwa byinshi muri uyu mwaka birimo:

  • gukora izindi ndirimbo nshya

  • gutegura ibitaramo bitandukanye

  • gukomeza gufasha abakristu gusenga no gusingiza Imana

Bavuga ko intego yabo ari ugufasha abakristu baturuka mu bihugu bitandukanye gukomeza gusenga haba mu gitambo cya Ukaristiya cyangwa mu bihe byo gusingiza Imana.

Guhagarara ku kwemera kwa gikatorika

Mu butumwa bwabo, iri tsinda rinagaruka ku kamaro ko gukomeza kwizirika ku kwemera kwa gikatorika.

Bibutsa abakristu ko muri iki gihe abantu benshi baba abigisha n’ababwiriza, bityo abakristu bakwiye kugira ubushishozi bagasuzuma inyigisho zose bagendeye ku Ijambo ry’Imana ndetse no ku nyigisho za Kiliziya.

Bongeraho ko Kiliziya yemera ko andi madini ya gikristu yemera Imana, ariko ko Kiliziya Gatolika ifite amategeko n’amahame ayobora ubuzima bw’abayoboke bayo.

Banasaba abakristu gukomeza kuba maso mu bihe bigoye, bagasenga cyane kandi bagakomeza gukomera ku kwemera kwabo.

“Bavandimwe bakristu bo mu idini Gatolika, twibuke ko buri munsi duhura n’ibitekerezo bishobora kuduca intege mu kwemera kwacu. Dukomeze gusenga no gukurikiza inyigisho za Kiliziya kugira ngo tugume dukomeye mu kwemera.”



Comments